INKURU ZIDASANZWE

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe mu basesengura amakuru yaranze icyumweru.

Amakuru hari agaragaza ko ari urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ku ejo hashize ari muri koma birangira ahasize ubuzima.

Biivugwa ko kandi Habababyeyi yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye IGIHE ko aya makuru yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ashinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuyobozi Mukuru wa TV10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio 10 & TV10, yabwiye IGIHE ko Habababyeyi yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana.

Ati “ Inkuru babimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari ifite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.”

Mutuyeyezu asobanura Habababyeyi nk’umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi. Ati “Buriya ikiganiro dukora cyitwa Ahabona, cyagarutse ari njye na we tukigaruye, kuva mu 2018, hari hashize imyaka itandatu tugikora kidasiba.”

“Nta mezi menshi yari ashize ageze muri CHUK, kuko mbere yakoraga mu Bitaro bya Rutongo ashinzwe Inozamubano. Hari hashize amezi make abonye akazi nk’ushinzwe Itumanaho kuri CHUK.”

Yakomeje agira ati “Ni we mwana w’umuhungu nyina ayari afite, bari babiri we na mushiki we. Ni inkuru y’urupfu yambabaje. Twakoranaga ikiganiro, tukiganirira, tukarebana umupira, tugasangira, yari umuntu wanjye wa hafi.”

Habababyeyi Pascal yasesenguraga amakuru yaranze icyumweru kuri RadioTv10

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

4 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

20 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago