Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw’umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw’umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi yamaze gukurwa mu Bitaro bya Nakasero muri Uganda aho yavurirwaga, ajyanwa muri Leta ya Minnesota muri Amerika kugira ngo ahabwe ubuvugizi bwisumbuyeho.
Uyu muhanzi yashimiye byimazeyo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, wemeye kumwishyurira ikiguzi cyose gikenewe kugira ngo avurwe.
Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, ndetse agashyirwa mu cyumba cy’indembe.
Ni nyuma y’iminsi mike, umwana wa Jose Chamaleone ahishuye ko uyu muhanzi afite uburwayi yatewe no kunywa inzoga nyinshi ndetse abaganga bakaba baramaze kumumenyesha ko atagabanyije uburyo bwo kuzinywa byagorana ko yamara indi myaka ibiri atarapfa.
Abagize inshuti z’umuryango hamwe n’abahanzi batandukanye bagiye bagaragara bagiye gusura uyu muhanzi aho yaramaze iminsi arembeye mu bitaro.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…