UBUZIMA

CIA yatangaje ko bishoboka cyane ko Covid-19 yaba yarakorewe muri laboratwari

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi, CIA, rwatangaje ko bishoboka cyane ko Covid-19 yasakaye mu bantu ivuye muri laboratwari kurusha uko yaba yaravuye mu muntu, mu nyamaswa n’ahandi karemano.

Advertisements

Ibinyujije mu itangazo ryagiye hanze mu mpera z’icyumweru, CIA yavuze ko yasesenguye ibona ko ubushakashatsi bwakorwaga kuri Covid-19 ari bwo bwatumye iki cyorezo gikwira mu bantu kurusha indi mpamvu yose, ariko igaragaza ko iyo raporo itari iya nyuma, kuko hari ibitaramenyekana ku nkomoko y’icyo cyorezo.

Ku rundi ruhande ariko CIA yatangaje ko ingingo z’uko virusi ya Covid-19 yaba yarakomotse muri laboratwari cyangwa yarakomotse mu nyamaswa zose zishoboka.

CIA yagaragaje ko ibyo yabonye muri raporo nshya bishobora guhinduka mu gihe haba habonetse amakuru mashya

Iyo raporo nshya igaragajwe nyuma y’uko CIA ihawe John Ratcliffe nk’umuyobozi wayo mushya, bikozwe na Perezida Donald Trump.

Ni umugabo wakunze kugarara ashyigikira igitekerezo cy’uko virusi y’icyo cyorezo yavuye muri laboratwari ku bw’impanuka yabaye hakorwa ubushakashatsi kuri yo.

Agihabwa kuyobora CIA, John Ratcliffe yatangaje ko mu bya mbere azitaho harimo gucukumbura inkomoko y’iki cyorezo cyangije byinshi mu myaka mike ishize, itavugwaho rumwe.

Kuvumbura inkomoko ya nyayo ya Covid-19, yishe abarenga miliyoni zirindwi, ni bimwe mu byo Amerika yarahiriye kwitaho na cyane ko iki cyorezo cyishe benshi bo muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

Bamwe bavuga ko yavuye mu nyamaswa ikajya mu bantu, mu gihe abandi bagaragaza ko yavuye muri laboratwari z’i Wuhan mu Bushinwa, ariko u Bushinwa bukabihakana bwivuye inyuma.

Abayobozi bo muri Amerika na bo bizera inkomoko y’icyo cyorezo ukubiri. Nk’abo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha muri Amerika, FBI, ndetse n’abo muri Minisiteri ishinzwe Ingufu, bemera ko virusi ya Covid-19 yakomotse muri laboratwari, mu gihe abandi bemera ko yaje mu muntu ivuye mu nyamaswa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago