Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma cyose.
M23 yavuze ko yamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Goma nyuma y’amasaha atageze kuri 48 umujyi wa Goma ugiye mu maboko yayo.
Lt. Col. Willy Ngoma yagize ati “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma gicungiwe umutekano cyose n’intare [ingabo za M23].”
Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yabanje gufunga ikirere cy’iki kibuga cy’indege kubera ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga zihanyuza intwaro zicisha abasivili.
Ni mu gihe intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Mujyi wa Goma muri rusange ikomeje gukaza umurego.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma ni cyo cyifashishwa cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza mu 2020, Ikibuga cy’Indege cya Goma cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege nibura zirindwi za Airbus A320.
Iki kibuga cyari gisanzwe gikoreshwa cyane n’ingabo za Leta, FARDC, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’ubucuruzi bikora ubucuruzi mu burasirazuba bwa RDC.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…