POLITIKE

Bidasubirwaho M23 yafashe ikibuga cy’Indege cya Goma

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma cyose.

Advertisements

M23 yavuze ko yamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Goma nyuma y’amasaha atageze kuri 48 umujyi wa Goma ugiye mu maboko yayo.

Lt. Col. Willy Ngoma yagize ati “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma gicungiwe umutekano cyose n’intare [ingabo za M23].”

Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yabanje gufunga ikirere cy’iki kibuga cy’indege kubera ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga zihanyuza intwaro zicisha abasivili.

Ni mu gihe intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Mujyi wa Goma muri rusange ikomeje gukaza umurego.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma ni cyo cyifashishwa cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza mu 2020, Ikibuga cy’Indege cya Goma cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege nibura zirindwi za Airbus A320.

Iki kibuga cyari gisanzwe gikoreshwa cyane n’ingabo za Leta, FARDC, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’ubucuruzi bikora ubucuruzi mu burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma cyose
Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma yagaragaje amafoto atandukanye ari ku kibuga cy’Indege cya Goma

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago