POLITIKE

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu irushanwa SWAT Challenge i Dubai

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yitabiriye irushanwa ryahuzaga ibihugu 70 byo hirya no hino ku isi, i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yongeye kwitwara neza yegukana umwanya wa mbere mu gace ko kunyura mu nzitane (Obstacle course).

Advertisements

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yabigezeho ikoresheje iminota 3:46.2, ihigika andi makipe 102 bari bahanganiye muri iri rushanwa ryabaye mu gihe cy’iminsi 5, mu gihe mu mwaka ushize yari yakoresheje
03:54, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 5.

Ikipe ya kabiri y’u Bushinwa (China Police Team B), niyo yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana umudari wa silver, mu gihe ikipe yayo ya gatatu ( China Police Team C) yatwaye umudari wa bronze.

Ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 2) yaje ku mwanya wa 12 mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane, ari nacyo cyasoje irushanwa ryose ryabaga ku nshuro ya 6.

Mu byiciro byose bigize irushanwa SWAT Challenge; Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 10, mu gihe ikipe ya Kabiri yaje ku mwanya wa 18.

Amakipe yose yitabiriye irushanwa 103 yo mu bihugu 70 byo hirya no hino ku isi, ryaberaga i Dubai rihuza imitwe y’inzego z’umutekano mu gihe kingana n’iminsi itanu, aho yarushanwaga mu byiciro bitandukanye bigize irushanwa birimo imyitozo yo kumasha, gushakisha abanyabyaha, ubutabazi, kumanukira ku migozi no kunyura mu nzira z’inzitane.

Iri rushanwa rigamije kongerera ubushobozi abagize inzego z’umutekano no gushimangira ubufatanye mu guhanahana ubunararibonye n’imikorere igezweho mu guhangana n’ibihungabanya umutekano, batyaza amayeri n’imbaraga z’umubiri mu myitozo itandukanye igize iri rushanwa.

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu irushanwa SWAT Challenge i Dubai

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago