Kugera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Agace ka Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kagenzurwaga n’abarwanyi ba Wazalendo cyane ko Umutwe wa M23 utarahagera.
Abaturage baturiye muri ako gace, bavuga ko ubwo umutwe wa M23 winjiraga mu Mujyi wa Bukavu, batangiye gucunaguzwa, bagahura b’ibibazo, bahitamo guhungira mu Rwanda.
Abagera kuri 400 binjiye ku mupaka wa Bugarama, bahisemo gutaha iwabo kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nyuma ya Saa Sita nyuma yo kumva ko ibintu bimeze neza i Bukavu.
Inzego z’ibanze mu Rwanda zabafashije, zibashakira imodoka zibageza ku mupaka, binjira ku mupaka wa Rusizi I bajya i Bukavu. Usibye abambukiye ku wa Rusizi I, hari abandi banyuze ku mupaka wa Rubavu bataha.
Abandi 25 bahisemo kuguma mu Rwanda, bacumbikirwa mu nkambi ya Nyarushishi mu gihe bategereje kuzataha mu minsi iri imbere.
Umwe mu Banyekongo basubiye iwabo yagize ati “ Uyu munsi batubwiye ngo abashaka gutaha batahe ni yo mpamvu uri kubona buri wese asubira iwe. Umutekano wifashe neza”.
Adrien Mutaba, yavuze ko yageze Uvira agasanga hari intambara, akomeza yerekeza ku mupaka wa Kamanyola ahinguka mu Rwanda baramwakira.
Ati “Batwakiriye neza baduha amazi yo kunywa. Kugeza ubu twari tukiri mu mujyi wo Rwanda, ndashaka kwambuka ngasubira muri Congo. Kamanyola ntabwo M23 irahagera.”
“Abasirikare ba FARDC bari kurasa amasasu buri kanya, nta mwanzi babonye, ahubwo bari kwambura abantu amatelefone, bakambura amafaranga… M23 ntabwo irahagera ku bw’Imana irahagera kubera ko bafite imbaraga”.
Mutaba yavuze ko akorera ahitwa Kalemi bityo ko agiye kwinjira mu mujyi wa Bukavu akaharara kubera ko yumvise ko hatekanye, akazakomeza nyuma.
Undi mugenzi we yagize ati “Maze iminsi itatu ndi muri hoteli Kamanyola, uyu munsi nibwo twambutse tunyura mu Rwanda. Iwacu ni Banjia muri Bukavu.”
Amakuru avuga ko ubwo abarwanyi ba M23 bari bageze mu Mujyi wa Bukavu, bakomereje urugendo rwabo mu Majyepfo yawo, bagera mu bice bya Walungu. Ako ni agace kegeranye na Kamanyola hafi y’Umupaka w’u Burundi na RDC.
Bivugwa ko hari abasirikare benshi ba FARDC bahunze bava i Bukavu, bakanyura Kamanyola binjira mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.
U Burundi bwihuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi ntambara ndetse bukomeje kongera ingabo muri uru rugamba. Hari impungenge ko ibintu bishobora gufata indi ntera mu gihe Ingabo za M23 zaba zigeze hafi n’umupaka w’u Burundi.
Photo: IGIHE
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…
Gen. Masunzu Pacifique wari wahawe akazi ko kwivuna umutwe wa M23, yakijijwe n’amaguru yerekeza i…
Amakuru yatanzwe n'abaturage bahatuye bavuze ko abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi muto wa Kamanyola…
Igihugu cya Uganda cyatangiye gushyirwaho igitutu n'Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, wahamagariye nka kimwe mu…