INKURU ZIDASANZWE

Perezida Tshisekedi yatangiye gushaka ubuhungiro mu gihe igihugu cye bikomeje kuzamba

Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari amakuru avuga ko yaba yerekeje mu gihugu cya Angola mu ibanga kugira ngo asabe ubuhungiro dore ko ibintu bikomeje kuzamba mu gihugu cye.

Advertisements

Amakuru aravuga ko Tshisekedi wari wagiye muri icyo gihugu yemerewe na Angola ubuhungiro bw’igihe gito, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ahunga.

Tshisekedi yijejwe ubuhungiro, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare yagiriraga urugendo rw’ibanga i Luanda muri Angola.

Iby’ubuhungiro byaje kumenyekana ubwo, Umunyamakuru Pero Luwara ukunze gushyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye Tshisekedi n’umuryango we, wabaye uwa mbere nyuma yo gutangaza ko Perezida wa RDC yagiye muri Angola rwihishwa, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X saa 12:16.

Ni Tshisekedi wavuye i Kinshasa saa 09:58 aherekejwe n’itsinda ry’abajyanama be, akaba yari mu ndege yari itwawe n’abapilote b’Abarusiya.

Perezidansi ya Angola yemeje ko Tshisekedi koko yari i Luanda, biciye mu mafoto ye ari kumwe na Perezida João Lourenço yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rw’Ibiro bya Perezida Lourenço.

Perezida Lourenço kandi yarasanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku makimbirane akomeje kubahanganisha, umwanya aherutse gusimburwaho.

Tshisekedi yagendereye Angola mu gihe ibintu bikomeje kumuzambana, dore ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo imijyi ya Goma na Bukavu ziheruka kwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Perezida Tshisekedi yatangiye gusaba ubuhungiro
Perezida Tshisekedi yagaragaye arikumwe na Lourenço ubwo yamusuraga

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago