MU MAHANGA

Uganda yashyizweho igitutu cyo gufungura umunyapolitiki Kizza Besigye

Igihugu cya Uganda cyatangiye gushyirwaho igitutu n’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, wahamagariye nka kimwe mu bihugu 56 bigize uyu muryango, kurekura umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Kizza Besigye, uvuga ko ifungwa rye ryabangamiye Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Advertisements

Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yavuze ko ifungwa rya Besigye, umwunganizi we n’uwo bafatanyije muri politiki, byatesheje agaciro “amahame ya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubuyobozi bugendera ku mategeko”.

“Umuryango wa Commonwealth buri gihe wagiranye na Uganda umubano ushingiye ku kwizerana kandi utegereje ukugaruka kwa politiki itagira uwo iheza kandi ishingiye kuri demokarasi kandi politiki inyuze mu mahame ya Commonwealth” , uyu ni madamu Scotland mu itangazo yashyize ahagaragara.

Dr Kizza Besigye w’imyaka 68 y’amavuko yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu cyumweru gishize, kandi yashyizwe mu bitaro igihe gito mu mpera z’icyumweru gishize.

Guverinoma ya Uganda ihakana ibirego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, ivuga ko guta muri yombi no gukurikirana abantu, bikorwa hakurikijwe amategeko.

Besigye bivugwa ko afunze mu buryo bunyuranyije amategeko

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago