Igihugu cya Uganda cyatangiye gushyirwaho igitutu n’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, wahamagariye nka kimwe mu bihugu 56 bigize uyu muryango, kurekura umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Kizza Besigye, uvuga ko ifungwa rye ryabangamiye Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yavuze ko ifungwa rya Besigye, umwunganizi we n’uwo bafatanyije muri politiki, byatesheje agaciro “amahame ya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubuyobozi bugendera ku mategeko”.
“Umuryango wa Commonwealth buri gihe wagiranye na Uganda umubano ushingiye ku kwizerana kandi utegereje ukugaruka kwa politiki itagira uwo iheza kandi ishingiye kuri demokarasi kandi politiki inyuze mu mahame ya Commonwealth” , uyu ni madamu Scotland mu itangazo yashyize ahagaragara.
Dr Kizza Besigye w’imyaka 68 y’amavuko yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu cyumweru gishize, kandi yashyizwe mu bitaro igihe gito mu mpera z’icyumweru gishize.
Guverinoma ya Uganda ihakana ibirego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, ivuga ko guta muri yombi no gukurikirana abantu, bikorwa hakurikijwe amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…