INKURU ZIDASANZWE

Gen. Masunzu Pacifique wari warahigiye kwivuna M23 yahunze atarwanye

Gen. Masunzu Pacifique wari wahawe akazi ko kwivuna umutwe wa M23, yakijijwe n’amaguru yerekeza i Kisangani.

Advertisements

Nyuma yuko Gen. Masunzu Pacifique ahawe inshingano nshya zo kuyobora zone eshatu zirimo Kivu ya Ruguru ndetse n’iy’Epfo, yagerageje guhangana n’Umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abo barwana barushaho kumwatsaho umuriro bamufatana Umujyi wa Goma.

Bitamaze kabiri ,Gen Masunzu abasirikare ba FARDC, FDLR, n’ingabo z’Abarundi bafata inzira , bahunga uwo Mujyi wari umaze kwigarurirwa na M23.

Amakuru UMUSEKE wamenye utabashije kugenzura, ni uko Gen Masunzu yavuye mu Mujyi wa Bukavu kuwa Gatanu mu ijoro yerekeza Uvira aciye muri Ngoma muri Territoire ya Walungu, wazalendo bamutegera mu kibaya cya Rusizi, abaha ibihumbi bibiri by”idolari baramudoherera akomeza umuhanda ugana Uvira.

Abahaye UMUSEKE amakuru, bavuga ko atigeze arara Uvira ahubwo ko yahise yambuka i Bujumbura.

Ayo makuru yemeza ko Masunzu yabanje kubwira abo bari kumwe ko agiye muri Tanzaniya, nyuma nibwo yafashe indege yerekeza i Kisangani mu birindiro bye.

Bamwe mu Banyamulenge bamushinja ko mu bihe bitandukanye yagiye agambanira benewabo, bamwe muri bo bakicwa abandi akabiyicira wenyine nkuko bakomeza babivuga.

Bamushinja guhakana no gupfobya ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanye-Congo bo mu bwoko bw’abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba ho mu gihugu cy’u Burundi.

Hari amakuru avuga ko Jenerali ushinzwe Operasiyo ‘33ème Region militaire’ yatezwe na Wazalendo inshuro ebyeri ahitwa i Nyangenzi no mu kibaya cya Rusizi, ararusimbuka.

Gusa bamwe mu batanze amakuru bavuga ko ari umupango wa Gen . Masunzu, kuko n’ubusanzwe atamwumva ndetse ko yigeze kumufunga.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago