Nyuma y’uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge yishwe n’igisirikare cya Congo FARDC, Willy Ngoma yagize icyo avuga ku bantu batangiye kuvuga ko umutwe wa M23 utazarohera ubwoko bw’Abanyamulenge.
Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare Col. Willy Ngoma yavuze ko abatekereza ko bagiye kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge bibeshya agaragaza ko mu gihe cya vuba bazaba bafite uburenganzira bwo gutembera ahantu hose bashaka muri iki Gihugu.
Mu butumwa yanditse kuri X mu rurimi rw’Igifaransa Col Willy Ngoma yagize ati: “Genda ubwire abo batekereza ko bagiye gukuraho ubwoko bw’Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo baribeshya. Abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ni Abanyekongo, bari mu gihugu cy’Abakurambere babo, kandi vuba bazigenga babe bemerewe kugenda aho bashaka hose mu Gihugu”.
Urupfu rwa Col. Rukunda Michel waruzwi nka Makanika rwamenyekanye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 aho yishwe na Drone bivugwa ko yoherejwe na FARDC.
Aya makuru yaje guhamwa n’abagize umuryango wa hafi wa nyakwigendera Col. Makanika.
Ni mu gitero cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Twirwaneho ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo.
Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege Twirwaneho, kuko hari amakuru avuga ko iri hafi kwihuza n’umutwe wa M23 kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…