Abashatse kwivugana Turahirwa Moses bikabapfubana bafashwe na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli izwi nka Moshions.

Advertisements

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Moshions yamaganye icyo gitero cyaguyemo imbwa ya Turahirwa, na we agaterwa ibyuma ariko ku bw’amahirwe ntahasige ubuzima.

Bati “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rw’imbwa yacu Momo. Iyi mbwa na Turahirwa bagabweho igitero n’itsinda ry’abagizi ba nabi icyakora we aracyahumeka nubwo yakomeretse bikomeye.”

Ku rundi ruhande Polisi y’u Rwanda yatangaje ko batatu mu bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa batawe muri yombi ndetse babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.

Bati “Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje. Murakoze!”

Turahurwa Moses niwe washinze inzu y’imideli ya Moshions

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago