RWANDA

John Legend yasubije abari bamushyizeho igitutu ngo ntataramire mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma abaturage b’u Rwanda bahanwa mu gihe hari ibyo abantu batumvikanaho n’ubuyobozi bwabo.

Advertisements

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC mbere yo gutaramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025.

Muri iki kiganiro, John Legend yemeje ko yari azi neza ibyavugwaga byose ndetse n’inyandiko zamubuzaga gutaramira mu Rwanda yazibonye.

Ati “Nari nzi ibiri kuba, yewe n’inyandiko zimbuza gutaramira mu Rwanda narazibonaga ariko nizeraga ko ubutumwa bwa Move Afrika na bwo ari ingenzi.”

John Legend uherutse gukorera igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali, yahataramiye mu gihe hari benshi bari bakomeje kumwandikira ubutumwa bamusaba kudataramira mu Rwanda kuko barushinja kuba inyuma y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku bw’uyu muhanzi ariko, asanga kuba hari ibintu abantu batumvikana n’ubuyobozi bw’igihugu runaka, bidakwiye kuba impamvu yo guhana abaturage bacyo.

Ati “Sinigeze nshaka guhagarika iki gitaramo kuko hari ibyo ntemera ku buyobozi bw’igihugu kuko n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu cyanjye gikora sinemeranya na byo byose. Bityo sinizera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda cyangwa ab’ikindi gihugu kuko tutemeranya n’ubuyobozi bwabo.”

Ibi ni ibisubizo John Legend yahaye umunyamakuru wa BBC wamubazaga impamvu atahaye agaciro ubutumwa bw’abamusabaga guhagarika igitaramo yari afite mu Mujyi wa Kigali.

John Legend yakoze igitaramo cy’amateka muri Bk Arena
Igitaramo cyari cyabise cyuzuye

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago