Umuhanzi w’icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma abaturage b’u Rwanda bahanwa mu gihe hari ibyo abantu batumvikanaho n’ubuyobozi bwabo.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC mbere yo gutaramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025.
Muri iki kiganiro, John Legend yemeje ko yari azi neza ibyavugwaga byose ndetse n’inyandiko zamubuzaga gutaramira mu Rwanda yazibonye.
Ati “Nari nzi ibiri kuba, yewe n’inyandiko zimbuza gutaramira mu Rwanda narazibonaga ariko nizeraga ko ubutumwa bwa Move Afrika na bwo ari ingenzi.”
John Legend uherutse gukorera igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali, yahataramiye mu gihe hari benshi bari bakomeje kumwandikira ubutumwa bamusaba kudataramira mu Rwanda kuko barushinja kuba inyuma y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku bw’uyu muhanzi ariko, asanga kuba hari ibintu abantu batumvikana n’ubuyobozi bw’igihugu runaka, bidakwiye kuba impamvu yo guhana abaturage bacyo.
Ati “Sinigeze nshaka guhagarika iki gitaramo kuko hari ibyo ntemera ku buyobozi bw’igihugu kuko n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu cyanjye gikora sinemeranya na byo byose. Bityo sinizera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda cyangwa ab’ikindi gihugu kuko tutemeranya n’ubuyobozi bwabo.”
Ibi ni ibisubizo John Legend yahaye umunyamakuru wa BBC wamubazaga impamvu atahaye agaciro ubutumwa bw’abamusabaga guhagarika igitaramo yari afite mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo…
Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza…
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi…
Mu ishuri ry'Amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye…
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…