Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI), ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikagera ku rwego rwa mbere rw’Isi ‘World Tour’.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo aba bayobozi bombi batangije isiganwa mpuzamahanga rya ‘Tour du Rwanda 2025’.
Nyuma yo gutangiza agace kabanza karyo (Prologue), Perezida Kagame na Lappartient baganiriye ku iterambere ry’iri Siganwa.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko baganiriye ku ifungurwa ry’ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare cyashyizwe mu Rwanda kizafasha mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda, abo ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.
Kuri iki Cyumweru, i Kigali ni bwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro aho kizaba gifite amashami mu Turere dutatu harimo aka Bugesera, Rwamagana n’aka Musanze.
Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikaba mu marushanwa ari ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’.
World Tour ni urwego rw’amarushanwa ahatse andi mu mukino w’amagare, kuko yitabirwa n’amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye.
Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025 kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 48.
Umuhanzi w'icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko…
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo…
Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza…
Mu ishuri ry'Amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye…
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…