Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, kugira ngo zitange abantu bahungiye ku birindiro byazo, yibaza abakiriyo abo ari bo cyane ko benshi barimo abakozi ba Loni n’abacanshuro bahavuye.
Ku wa 21 Gashyantare 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bwa Loni bushinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, Bintu Keita, yatangaje ko batewe impungenge n’abarenga 1400 bahungiye mu birindiro byabo bakaba babacungiye umutekano.
Keita yahamije ko M23 yagiye ibashyiraho igitutu ngo bayishyikirize abo bantu ariko MONUSCO ihitamo gukomeza kubarindira umutekano, igasaba ko amahanga yagira uruhare mu kubafasha kwimukira mu nkambi zicungiwe umutekano.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025 yavuze ko abo bantu nta gitutu batewe na M23, ahubwo yibaza abo ari bo mu gihe abakozi ba Loni n’imiryango yabo n’abacanshuro batashye.
Ati “Umuyobozi wa MONUSCO, Bintu Keita, yanze kugaragaza ko abo bantu arinze mu bigo bya MONUSCO nta kibazo tubateye. Kuki bamaze iminsi myinshi bihishe mu gihe abakozi ba Loni n’abacanshuro bagiye rugikubita? Abo [bahungiyeyo] ni bande?”
Mu mpera za Mutarama 2025 abakozi ba Loni n’imiryango yabo barenga 1200 bahunze bava i Goma banyuzwa mu Rwanda kimwe n’abacanshuro b’Abanyaburayi 280.
Ni mu gihe nyuma y’iminsi mike imirwano ihosheje i Goma, umubare munini w’abasivile bahise basubira mu byabo kuko babonaga atari ngombwa kuguma mu nkambi kandi ababakoreraga urugomo bamaze kumeneshwa.
Kuva Keita yatangaza iby’abo bantu bahungiye muri MONUSCO, bamwe batangiye kugaragaza ko ari abarwanyi ba FDLR bihisheyo, nubwo aya makuru adafite gihamya.
Muri Mutarama 2025 ubwo intambara yakazaga umurego, bivugwa ko abasirikare bo mu butumwa bwa SAMIRDC babonye bakomeje gukomereka no gupfa ku bwinshi bahungira mu nkambi za MONUSCO.
Kanyuka aherutse kubwira itangazamakuru ko abasirikare ba Afurika y’Epfo nubwo bari mu birindiro bya MONUSCO, ariko bagomba gutaha.
Umuhanzi w'icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko…
Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza…
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi…
Mu ishuri ry'Amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye…
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…