UMUTEKANO

Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) rwungutse abakozi bashya barenga 500

Mu ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bato b’uru rwego bagera kuri 546 bahuguwe mu gihe cy’amezi 9, barimo abakobwa 200 n’abagabo 346.

Advertisements

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi nzego z’umutekano.

Abakozi bato b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bahawe inyigisho zirimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gucunga umutekano no gukoresha intwaro, kwirwanaho badakoresheje intwaro, imikorere y’amagororero n’imyitwarire iboneye.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yijeje ko RCS izakomeza gukorwamo amavugurura kugira ngo irusheho gutera imbere.

Yasabye abakozi b’urwego b’umwuga bashya  gushyira mu ngiro ibyo bize no kwita ku mutekano w’Igihugu, uw’abari kugororwa no guhoza ku mutima inshingano bafite.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo kwakira abakozi bashya ba RCS
Bakoze akarasisi
Abakozi bashya ba RCS biyerekana
RCS yungutse abakozi bashya barenga 500

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago