Mu ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bato b’uru rwego bagera kuri 546 bahuguwe mu gihe cy’amezi 9, barimo abakobwa 200 n’abagabo 346.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi nzego z’umutekano.
Abakozi bato b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bahawe inyigisho zirimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gucunga umutekano no gukoresha intwaro, kwirwanaho badakoresheje intwaro, imikorere y’amagororero n’imyitwarire iboneye.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yijeje ko RCS izakomeza gukorwamo amavugurura kugira ngo irusheho gutera imbere.
Yasabye abakozi b’urwego b’umwuga bashya gushyira mu ngiro ibyo bize no kwita ku mutekano w’Igihugu, uw’abari kugororwa no guhoza ku mutima inshingano bafite.
Umuhanzi w'icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko…
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo…
Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza…
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi…
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…