INKURU ZIDASANZWE

Kenya: Polisi iri gushakisha Pasiteri wakomereje abagore avuga ko abasengera amadayimoni

Mu gihugu cya Kenya, abagore babiri, uwitwa Mercy Rono w’imyaka 38 y’amavuko na Mercy Cherotich w’imyaka 30, bakubiswe na Pasiteri wo mu rusengero basengeramo arabakomeretsa cyane, agamije kubakuramo imyuka mibi y’abadayimoni yavugaga ko bafite.

Mu gihe abo bagore bari bamaze kumva ko barembejwe n’izo nkoni za Pasiteri, ngo barasohotse bava mu rusengero rwa Betheli ruherereye ahitwa Kapkwen-Bomet, bariruka barahunga, ndetse bahita bajya gutabaza polisi, ihita iza gufata Pasiteri n’abandi bari bafatanyije muri icyo gikorwa cyo gukubita abo bagore kugeza ubwo bakomeretse.

Gusa, ngo Polisi yahageze isanga Pasiteri n’abandi bantu bafatanyije muri icyo gikorwa bamaze gutoroka barahunga, hanyuma ihita itangiza umukwabu wo kubashakisha aho baba baherereye.

Muganga wakiriye abo bagore, Dr Kelvin Kipchirchir Ufa yabwiye ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya, ko ngo bakomerekejwe na Pasiteri afatanyije n’abandi bakorana mu rusengero.

Abo bagore bakimara gukubitwa bagatoroka muri urwo rusengero biruka, ngo bagejeje ikirego cyabo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kapkwen, nyuma bakomereza ku ivuriro rya Bomet. Umuyobozi mukuru ushinzwe urwego rw’ubuzima aho mu gace ka Bomet, Felix Langat, yemeje ko koko abo bagore bakubiswe cyane ndetse ko bari bafite ibikomere byinshi ku mibiri yabo.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, abo bagore ngo bagaruwe kuri Polisi kugira ngo batange andi makuru ajyanye n’iperereza, Komanda wa Polisi muri Bomet, Edward Imbwaga, akaba yarahise atanga itegeko ko urwo rusenngero ruhita rufungwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwo Pasiteri n’abo bafatanyije muri urwo rugomo, byo bigikomeje.

Komanda Imbwaga Edward yagize ati “Turimo turakora iperereza ku bijyanye n’ukuntu iryo torero ryanditswe rikanemererwa gukora mu gihe kirekire kingana gitya, mu gihe raporo nyinshi zigaragaza ko abayoboke baryo hafi ya bose ari abagore gusa”.

Uko gukubitwa kw’abo bagore ndetse bagakomeretswa na Pasiteri, avuga ko arimo abirukanamo imyuka mibi y’abadayimoni, ngo byarakaje bamwe mu baturage baturiye urwo rusengero, ndetse batangira guhiga ko bazahita barusenya niruramuka rwongeye kwemererwa gufungura imiryango ngo rukore.

Christian

Recent Posts

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ku iyicwa ry’imbwa ya Turahirwa Moses nawe warusimbutse

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yasobanuye imvano y'urugomo rwakorewe Turahirwa Moses…

8 hours ago

Umukino wa shampiyona wagombaga guhuza APR Fc na Rayon Sports wimuriwe igihe

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” rwimuye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona…

8 hours ago

Hashyizweho abayobozi bashya b’abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje…

13 hours ago

Abashatse kwivugana Turahirwa Moses bikabapfubana bafashwe na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses washinze…

1 day ago

John Legend yasubije abari bamushyizeho igitutu ngo ntataramire mu Rwanda

Umuhanzi w'icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko…

1 day ago

Umuvugizi wa M23/AFC, Kanyuka yabajije MONUSCO abakiri mu birindiro byabo ari bantu ki?

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo…

1 day ago