IMIKINO

Umukino wa shampiyona wagombaga guhuza APR Fc na Rayon Sports wimuriwe igihe

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” rwimuye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports ushyirwa ku munsi wa 20.

Ibi bikubiye ku ngengabihe ivuguruye ya Shampiyona y’u Rwanda uru rwego rwahaye amakipe yose kugeza Shampiyona ya 2024-25 irangiye muri Gicurasi 2025.

Ku ikubitiro uyu mukino wari washyizwe ku munsi wa 27 tariki ya 10 Gicurasi 2025. gusa ingengabihe Nshya yashyizwe hanze yerekanye ko uyu mukino wimuwe ugashyirwa ku munsi wa 20 aho uzakinwa ku wa 9 Werurwe 2025, saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro. 

Amakuru avuga ko Rwanda Premier League yakoze ibi mu rwego rw’ubucuruzi aho igira ngo aya makipe yombi afite abafana benshi mu Rwanda ahure hakirimo ikinyuranyo cy’amanota make hagati y’ikipe imwe n’indi ubundi umukino ugire imbaraga n’agaciro gahambaye Umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu Ukuboza 2024 warangiye banganyije ubusa ku busa.

Kugeza ku munsi wa 18 wa Shampiyona Rayon Sports ni yo iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41 irusha APR FC ya kabiri amanota ane yonyine.

Umukino wa APR Fc yagombaga kwakira Rayon Sports mu Kwezi kwa Gicurasi washyizwe mu Kwezi kwa Werurwe

Christian

Recent Posts

Kenya: Polisi iri gushakisha Pasiteri wakomereje abagore avuga ko abasengera amadayimoni

Mu gihugu cya Kenya, abagore babiri, uwitwa Mercy Rono w’imyaka 38 y’amavuko na Mercy Cherotich…

5 hours ago

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ku iyicwa ry’imbwa ya Turahirwa Moses nawe warusimbutse

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yasobanuye imvano y'urugomo rwakorewe Turahirwa Moses…

8 hours ago

Hashyizweho abayobozi bashya b’abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje…

13 hours ago

Abashatse kwivugana Turahirwa Moses bikabapfubana bafashwe na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses washinze…

1 day ago

John Legend yasubije abari bamushyizeho igitutu ngo ntataramire mu Rwanda

Umuhanzi w'icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko…

1 day ago

Umuvugizi wa M23/AFC, Kanyuka yabajije MONUSCO abakiri mu birindiro byabo ari bantu ki?

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo…

1 day ago