Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yasobanuye imvano y’urugomo rwakorewe Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yitwa Moshions n’uko imbwa ye yishwe.
Ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, abantu batatu bafashe imbwa y’uwitwa Turahirwa Moses barayikubita kugeza ipfuye nawe ndetse baramukubita bamugira intere gusa ku bw’amahirwe uyu mugabo washinze inzu y’imideli ntiyapfuye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira asobanura imvano y’uru rugomo, aho kugeza ubu abakoze icyaha bamaze no gufatwa mugihe iperereza rikomeje.
Yagize ati “Ntabwo yatezwe n’abagizi ba nabi, ahubwo ubwo Moses yatemberaga n’imbwa ye yaciye ahantu hari ikiraro cy’intama, imbwa ye yiruka ku ntama imwe. Abaturage barahurura babona iyo mbwa barayikubita barayica ndetse na Moses baramukubita. Hafashwe batatu, iperereza rirakomeje.”
Ni mu butumwa Dr Murangira, yashyize ku rubuga rwe rwa X, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha uru rubuga wavugaga ko Moses yatezwe n’abagizi ba nabi bakamutemagurana n’imbwa ye.
Ku wa Mbere nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses batawe muri yombi ndetse babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu gihugu cya Kenya, abagore babiri, uwitwa Mercy Rono w’imyaka 38 y’amavuko na Mercy Cherotich…
Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” rwimuye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona…
Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje…
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses washinze…
Umuhanzi w'icyamamare John Legend, wari washizweho igitutu cyo guhagarika gukorera igitaramo i Kigali, yavuze ko…
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nta gitutu uyu mutwe wigeze ushyira ku ngabo…