Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yasobanuye imvano y’urugomo rwakorewe Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yitwa Moshions n’uko imbwa ye yishwe.
Ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, abantu batatu bafashe imbwa y’uwitwa Turahirwa Moses barayikubita kugeza ipfuye nawe ndetse baramukubita bamugira intere gusa ku bw’amahirwe uyu mugabo washinze inzu y’imideli ntiyapfuye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira asobanura imvano y’uru rugomo, aho kugeza ubu abakoze icyaha bamaze no gufatwa mugihe iperereza rikomeje.
Yagize ati “Ntabwo yatezwe n’abagizi ba nabi, ahubwo ubwo Moses yatemberaga n’imbwa ye yaciye ahantu hari ikiraro cy’intama, imbwa ye yiruka ku ntama imwe. Abaturage barahurura babona iyo mbwa barayikubita barayica ndetse na Moses baramukubita. Hafashwe batatu, iperereza rirakomeje.”
Ni mu butumwa Dr Murangira, yashyize ku rubuga rwe rwa X, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha uru rubuga wavugaga ko Moses yatezwe n’abagizi ba nabi bakamutemagurana n’imbwa ye.
Ku wa Mbere nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses batawe muri yombi ndetse babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…