MU MAHANGA

Abasirikare ba Malawi baherutse kuva muri Congo basanzwemo indwara idakira

Umugaba Mukuru w’ingabo za Malawi, Gen Paul Valentino Phiri, yavuze ko abasirikare babo baherutse gukurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari inkomere, ahubwo ko barwaye indwara zidakira.

Advertisements

Abasirikare 40 ba Malawi, 129 ba Afurika y’Epfo na 25 ba Tanzania, bose babaga mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) bacyuwe tariki ya 25 Gashyantare 2025, banyuze mu Rwanda.

Aba basirikare byari bizwi ko bose ari abakomerekeye mu mirwano bahanganyemo na M23, bari bamaze iminsi bari mu bigo bya gisirikare biri mu nkengero z’umujyi wa Goma na Sake, bameze nk’imbohe.

Abasirikare ba Malawi bakuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Bacyuwe nyuma y’ibiganiro bitoroshye byabaye hagati y’ibihugu byabo na M23, byinjiyemo n’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko amasoko yizewe yakurikiraniye hafi iki kibazo abyemeza.

Gen Phiri yatangarije ikinyamakuru MW Nation cyo muri Malawi ati “Ndemeza ko aba basirikare bari mu nzira. Ariko mujye mumbaza amakuru, ntabwo bakomeretse ahubwo barwaye indwara zidakira zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso. Batahanye n’abo muri Afurika y’Epfo na Tanzania.”

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyo cyemeza ko abasirikare bacyuwe tariki ya 25 Gashyantare ari abakomeretse, barimo abakomeretse cyane, abakomeretse byoroheje n’abakeneye ubufasha mu mitekerereze kuko bagize ihungabana.

Gen Phiri wahishuye ko abasirikare babo bafite ikibazo cy’indwara zidakira

Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare babo bari muri SAMIDRC, nyuma y’aho batatu muri bo bapfiriye mu mirwano.

Minisitiri w’Ingabo wa Malawi, Monica Chang’anamuno, yabajijwe niba gutaha kw’aba basirikare 40 biri mu murongo w’icyemezo cya Perezida Chakwera, asubiza ko ayo makuru azatangwa nyuma.

Mu bigo bya gisirikare biri mu nkengero za Goma na Sake haracyari abasirikare ba SAMIDRC babarirwa mu 1000. Bose baracyacungiwe umutekano na M23 kuko bamanitse ibitambaro by’umweru, bisobanura ko batazongera kurwana.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago