Categories: Uncategorized

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa haturikiye ibisasu hapfa “abantu benshi” nk’uko abaturage babivuga.

Amashusho agaragaza abaturage b’abasivile baryamye hasi bapfuye, abandi bakomeretse, inama yarimo abantu benshi yasojwe n’akavuyo buri wese ahunga akiza amagara ye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwihishe inyuma y’iturika ry’iki gisasu n’ubwoko bwacyo. 

Gusa amakuru amaze gutangazwa na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa na we wari muri iyi nama yavuze ko iperereza ryahise rikorwa rigaragaza ko ibisasu byaturitse bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi.

Uretse ibyo kandi Bisimwa yahise ashira amashusho hanze y’umwe mu bavuze ko Leta ya Congo ikomeje kure imyuteguro yo kwica umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC, Cornellie Naanga aburira abaturage ko batagomba kujya muri iyo nama kuko hazabamo ibidasanzwe.

Uyu kandi yavuze ko uretse gushaka kwica Naanga, abantu babirinyuma ari ingabo za Wazalendo na FARDC bose batumwe na Leta ya Congo.

Umwe mu banyamakuru bandika ibibera mu burasirazuba bwa Congo yatangaje ko nibura abantu 8 bapfuye abandi 9 barakomereka.

Avuga ko hari hakwirakwiye ubutumwa bw’abavuga ko bazahungabanya iyi nama yabereye ahutwa Place du 24.

Corneille Nangaa ubwe yari muri iyi nama, aho yabwiye abaturage ko vuba AFC/M23 bazafata umujyi wa Uvira, Fizi na Kamituga.

Yabwiye abaturage kutazashyigikira ko Felix Tshisekedi ahindura itegeko nshinga rya kiriya gihugu.

Umunyamakuru Steve Wembi yavuze ko Corneille Nangaa yamaganye iki gitero cyo kumuhitana “ashinja Perezida Félix Tshisekedi” kuba ari we wagikoze.

Yavuze ko bombe eshatu zaturitse zica abasivile b’Abanye-Congo benshi.

Yavuze ko abayobozi b’ihuriro AFC/M23 barimo Perezida Corneille Nangaa, Visi Perezida Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki, Délion Kimbulungu na Benjamin Mbonimpa bose ntawagize icyo aba.

Alliance Fleuve Congo yashinzwe tariki 15 /12/2023 yiyunga na M23 kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ubu imaze gufata imijyi myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo Goma na Bukavu n’ibindi bice by’icyaro.

Abaturage bari benshi bari ba

https://x.com/bbisimwa/status/1895083940547031221?t=Di92TRZsdjLlJzuuuSBu6Q&s=19

Christian

Recent Posts

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

18 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

24 hours ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo…

2 days ago

‘Twasigiwe isomo’ Ange Kagame abwira imiryango mpuzamahanga ikomeje gutererana u Rwanda

Ange Kagame, Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yanenze Umuryango Mpuzamahanga uhamagarira u Rwanda gukuraho ingamba…

2 days ago