MU MAHANGA

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, imeze nk’iya BK Arena yo mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibihembo bya Trace Awards byabereye ku kirwa cya Zanzibar, muri Tanzania.

Si ubwa mbere Diamond agaragaza ko yishimira iyi nyubako yo mu Rwanda. Mu bihe byashize, ubwo yari i Kigali akayisura, yatangaje ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira ahantu hihariye nk’aho, ndetse avuga ko byari bikwiye ko no muri Tanzania hubakwa iyimeze nkayo.

Icyakora, inyubako nk’izi ziracyari nke ku mugabane wa Afurika, kandi abahanzi n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro bagaragaza ko kuzongera byafasha mu guteza imbere uruganda rwabo.

BK Arena, iherereye i Kigali mu Rwanda, ni imwe mu nyubako nini kandi igezweho muri Afurika yakira ibitaramo, imikino n’ibindi bikorwa binini. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 10,000, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro mu 2019.

Iyi nyubako imaze kwakira ibitaramo bikomeye by’abahanzi mpuzamahanga, amarushanwa y’imikino nk’Afrobasket, inama zikomeye ndetse n’ibirori bitandukanye.

Gusaba ko Tanzania nayo yakubaka inyubako nk’iyi byerekana ko BK Arena yabaye icyitegererezo ku zindi nyubako nk’izi muri Afurika, bikaba bishobora gufasha mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro n’ubukerarugendo muri aka karere.

Diamond Platnumz yasabye Perezida Suluhu Hassan ku buhakira Stade imeze nka Bk Arena

Christian

Recent Posts

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

18 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

24 hours ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago

‘Twasigiwe isomo’ Ange Kagame abwira imiryango mpuzamahanga ikomeje gutererana u Rwanda

Ange Kagame, Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yanenze Umuryango Mpuzamahanga uhamagarira u Rwanda gukuraho ingamba…

2 days ago