Ange Kagame, Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yanenze Umuryango Mpuzamahanga uhamagarira u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994, yasigiye isomo Abanyarwanda.
Ni ibyo yasangije ku rubuga rwa X, nyuma y’u butumwa bw’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, wagaragaje ko uyu Muryango Mpuzamahanga ari wo wafashe icyemezo cyo gutererana Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndetse avuga ko kuri uyu Muryango ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bufite imbere y’inyungu za politiki ndetse n’uyu munsi ariko bikimeze, yongeraho ko kuri ubu RDC iri gusangira izo nyungu n’iyi Miryango.
Ange Kagame yashimangiye ibyavuzwe na Nyombayire agaragaraza umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n’uyu munsi ukiruhatira gukuraho ingamba z’ubwirinzi bishibora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga.
Ati ”U Rwanda rwaratawe ngo rupfe mu myaka 30 ishize, Umuryango Mpuzamahanga urebera, none tumaze igihe tubwirwa ko ariwo tugomba gushinga ibibazo by’umutekano w’igihugu. Amahirwe ni uko turi Abanyeshuri beza b’amateka.”
Umuryango Mpuzamahanga umaze igihe uvuga ko uzafatira ibihano u Rwanda, urushinja gufasha umutwe wa M23 no kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ibi u Rwanda rwahakanye rugaragaza ko ari ibirego bidafite ishingiro.
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC bitazigera bikemurwa no gufatira u Rwanda ibihano, igisizubizo gishoboka ari ibiganiro bya politiki, ariko Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi we yanze iyi nzira.
U Rwanda kandi ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku bice biruhuza na RDC, hagamijwe kwirinda ibitero ibyaribyo byose byaturuka mu Burasirazuba bwa RDC, bucumbikiwemo n’abajenosideri ba FDLR, bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Stephanie Nyombayire avuga ko u Rwanda ruzira kuba rwarashyizeho izi ngamba z’ubwirinzi, ndetse ashimangira ko nta gihugu cyatuza hari abategura guhungabanya umutekano wacyo, ndetse avuga ko uku kuri kwirengagizwa n’amahanga kuko yo ari mu bucuruzi atagambiriye gushaka amahoro.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…