Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail Bekker, yatangarije abanyamakuru ko kugabanya inkunga ya Amerika mu kurwanya agakoko gatera SIDA muri Afurika y’Epfo bishobora guhitana abantu barenga 500.000 mu myaka 10 gusa iri imbere.
Nk’uko imibare ya leta ibigaragaza, abantu bo muri Afurika y’Epfo bagera kuri 13%, ni ukuvuga miliyoni 7.8 babana n’ubwandu bwa SIDA, akaba ari hamwe mu hantu hagaragara umubare munini w’abanduye ku Isi.
Nyuma yuko amatsinda yo muri Afurika y’Epfo amenyeshejwe ko azabura inkunga ya USAID, Bekker yagize ati: “Tuzabona ubuzima bubura.”
Bekker yongeyeho ati: “Kurenga igice cya miliyoni cy’impfu zidakenewe zizabaho kubera gutakaza inkunga ndetse hamwe n’ubwandu bushya burenga igice cya miliyoni”.
Afurika y’Epfo kandi ni kimwe mu bihugu byakiriye amafaranga menshi muri gahunda yihutirwa ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), umushinga watangijwe na Perezida w’icyo gihe George W. Bush mu 2003 mu rwego rwo kurwanya virusi itera SIDA ku Isi. USAID ifasha gutanga inkunga binyuze muri PEPFAR.
Amatsinda yo muri Afurika y’Epfo yakira amafaranga binyuze muri USAID yavuze ko bakiriye amabaruwa yo guhagarika inkunga ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Amatangazo yabonwe n’Ibiro Ntaramakuru, AFP, avuga ko inkunga zidahuye n’iby’ingenzi Amerika yashyize imbere kandi ko “zahagaritswe kugira ngo byorohe kandi ku nyungu za Guverinoma ya Amerika.”
Iki cyemezo kije nyuma y’itangazo rya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu kwezi gushize, ryo guhagarika inkunga Amerika itera amahanga mu gihe cy’iminsi 90.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…