José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo kwibasira abasifuzi ku mukino wari wamuhuje na Galatasaray.
Fenerbahçe SK na Galatasaray biherutse ku nganya 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona ya Turikiya wakinwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025.
Mourinho ntabwo yigeze yishimira imisifurire yaranze uyu mukino, agiye mu kiganiro n’itangazamakuru ashimangira ko umusifuzi wa kane ntacyo yari amaze kuko ari Umunya-Turikiya, kandi iyo uza gusifurwa n’ukomoka muri icyo gihugu umukino “wari kuba nk’ikiza”.
Aya magambo yavuzwe n’uyu mutoza w’Umunya-Portugal, yahise atuma komite ishinzwe imyitwarire muri iyi shampiyona yicara ikamugenera ibihano, ndetse ikanamuca amande nyuma yo kubisuzumana ubushishozi.
Kubera izo mpamvu, uyu mugabo w’imyaka 64 yahagaritswe imikino ine adatoza ikipe ye, ndetse akanatanga amande angana na 35.194£.
Uyu mukino mbere y’uko utangira, amakipe yombi yasabye ko yahabwa umusifuzi w’umunyamahanga, ndetse aranabyemererwa uhabwa Umunya-Slovenia, Slavko Vinčić, ariko uwa kane akomeza kuba Umunya-Turikiya
Ubuyobozi bwa Fenerbahçe SK bwemereye ikinyamakuru BBC ko bigomba guhita bujuririra iki cyemezo cyafatiwe umutoza wayo.
Si ubwa mbere Mourinho ahawe ibihano byo kuvuga nabi abasifuze, ndetse no mu Ugushyingo 2024, yari yarabihawe ahagarikwa imikino ibiri no gutanga amande y’ibihumbi 15£.
Kugeza ubu Fenerbahçe SK iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 58 muri shampiyona ku rutonde rw’agateganyo. Ikaba irushwa atandatu na Galatasaray iyoboye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…