Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yari iteganyijwe ku wa 28 Gashyantare 2025, yarasubitswe.
Iyi nama yari kubera i Harare muri Zimbabwe, ikiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC bafatiye i Dar es Salaam, irebana no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi myanzuro harimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiraniye mu Burasirazuba bwa RDC, gukomeza kw’ibikorwa by’ubutabazi, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma no gufungura imihanda minini ihuza imijyi yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu bayobozi ba RDC bagombaga kujya muri iyi nama ku wa 28 Gashyantare yatangarije ikinyamakuru Actualité ko iyi nama yasubitswe kandi ko itariki nshya yimuriweho itaratangazwa.
Yagize ati “Yego ntekereza ko yasubitswe nubwo bitemejwe uyu munsi. Twari kujyayo ariko yasubitswe. Ntabwo yashyizweho indi tariki, ntabwo tuzi itariki.”
Amakuru yizewe avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, Frederick Shava, yari guha ubutumire bagenzi be bo muri EAC-SADC kugira ngo bajye i Harare, ariko byageze ku munsi w’inama atarabubaha.
Zimbabwe yahawe inshingano yo kwakira iyi nama kuko ni yo iyoboye SADC muri iki gihe. Impamvu yatumye idatanga ubutumire ntabwo iramenyekana kuko nta bisobanuro yatanze.
Iyi nama yari gukurikira iyahuje abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2025, yiga ku buryo umwanzuro wo guhagarika imirwano uzubahirizwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo…