MU MAHANGA

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda intambara ishobora guhuza ibihugu byombi.

Ingingo yerekeye ibiganiro n’u Rwanda Perezida w’u Burundi yayizamuye ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare, ubwo yari yakiriye mu biro bye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Burundi.

Mu minsi ishize ubwo Ndayishimiye nanone yari yakiriye aba badipolomate, yababwiye ko afite amakuru y’uko u Rwanda ruri gutegura gushoza intambara ku Burundi; gusa atanga umuburo w’uko we n’abaturage be batazicara ngo barebere.

Ndayishimiye wakomozaga ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zirwana n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zirimo n’iz’u Burundi, yanumvikanye avuga ko iyi ntambara “izaba iya rusange”.

Ibyo kujya mu ntambara n’u Rwanda uyu mugabo yongeye kubyigamba, ubwo yari kumwe n’abaturage bo mu ntara ya Kirundo.

Icyo gihe yumvikanye yikomanga ku gatuza avuga ko u Burundi budatewe ubwoba no kuba bwajya mu ntambara n’u Rwanda, ngo kuko no mu mateka bizwi ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rujya mu ntambara n’u Burundi ngo butsinde.

Yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Ku wa Kane Ndayishimiye wumvikanye mu muvugo yo gucisha make, yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye kujya mu biganiro n’u Rwanda.

Ati: “Mu muco wacu twemera ko mbere yo kujya mu ntambara tubanza kugerageza amahoro. Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byacu byombi, twagerageje gukemura ibidutandukanya biciye mu nzira y’amahoro. Ibyo ni byo byakozwe kuva mu 2020, u Burundi bwatangije ibiganiro hagati yabwo n’u Rwanda kandi turacyatsimbaraye kuri uwo mujyo. Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”

Ndayishimiye icyakora yavuze ko mu gihe ibiganiro byaba ntacyo bigezeho, Abarundi biteguye kwirwanaho mu gihe baba batewe.

Ati: “Ubwo buryo nibudatanga umusaruro, u Burundi bugashotorwa, ni bwo Abarundi bazirwanaho bifashishije uburyo bwose bushoboka.”

Ndayishimiye yatangaje ibi, mu gihe amakuru avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru yohereje i Kigali abakuriye ubutasi bw’u Burundi mu rwego rwo gucubya umwuka mubi uri hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda.

Umubano w’ibihugu watangiye kongera kuba mubi kuva mu Ukuboza 2023, ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara wigambye kugaba ibitero ku Burundi.

Ni ibitero byatumye muri Mutarama 2024 u Burundi bufunga imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

Umubano warushijeho kuzamba ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yatangarizaga i Kinshasa ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Ndayishimiye yari yaramaze kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC zo gufasha Congo kurwanya umutwe wa M23 ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko u Rwanda ruri gutera umugambi wo ku mutera

Christian

Recent Posts

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

6 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

23 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo…

2 days ago