APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by’amatike y’umukino azayihuza na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona.

Umukino w’Umunsi wa 20 uzahuza APR Fc na Rayon uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025.

Uyu mukino uzaba ufite byinshi usobanuye ku mpande zombi kuko ari APR Fc izaba yakiriye muri uwo mukino izaba yifuza gutsinda kugira ngo iyobore urutonde rwa Shampiyona, ni mugihe Rayon Sports ya mbere imaze igihe yicaye ku ntebe y’icyubahiro itazaba yifuza gutaka uyu mukino.

Ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru dusoje, Rayon Sports yongeye gutsikira nyuma yo kunganya na Gasogi United 0-0, bituma APR Fc iyisatira mu manota kuko yaje gutsinda Police Fc ibitego 3-1, kugeza kuri ubu hakaba harimo ikinyuranyo gusa cy’amanota abiri atandukanya aya makipe ahora ahanganiye igikombe.

Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi wasize nta kipe irungurutse mu izamu ryindi, ni umukino n’ubundi wari wabereye kuri Stade Amahoro.

Kugura itike ni kare, kuko guhera tariki 7 kugeza 9 Werurwe, amatike azaba yurijwe ibiciro, itike ya make ihagaze ibihumbi 3000 Frw (Upper Bowl-Hejuru), 5000 Frw (Lower Bowl-Hasi), 30000 Frw (VIP), 50000 Frw (VVIP), 100000 Frw (Executive Seats), 1000000 Frw (Sky Boxes).

Uko ibiciro bihagaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *