Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habereye imirwano y’urugamba yahuje M23 yarasanye n’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru yaramutse avuga ko Wazalendo yagabye icyo gitero igamije gutera ubwoba, kwica, gusahura abaturage no kwihimura kuri bamwe bavugwaho gushyigikira M23.
Ni imirwano y’urugamba yamaze igihe gito, kuko abarwanyi ba M23 bashushubikanyije abagabye icyo gitero, biruka basubira mu misozi ikikije Bukavu.
Iyi mirwano ikaba yari yabereye mu gace ka Karhale/Camp TV muri Komini ya Kadutu i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Gusa amakuru avuga imitwe ya Wazalendo yaje kubona ko urugamba rutoroshye bagerageza guhunga no gukiza amagara bamanuka mu misozi ikikije Bukavu, aho bamaze iminsi bihishe.
Intandaro y’iyo mirwano bivugwa ko Wazalendo imaze iminsi itavugarumwe n’ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.
Barapfa ko FARDC yahunze urugamba ku buryo ubu hari intwaro za Leta zigenzurwa n’iyi mitwe yitwaje yibumbiye mu ihuriro rya VDP (Les Volontaires pour la Défense de la Patrie).
