MU MAHANGAPOLITIKERWANDA

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yari yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru yagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame.

Advertisements

Gen Muhoozi mu cyumweru gishize yari yatangaje ko ateganya gusinyana amasezerano y’igihango hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Icyo gihe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko igihugu cye kiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu gihe haba hari icyiruhungabanyirije umutekano.

Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, atangaza iby’uruzinduko rwe mu Rwanda yavuze ko “ubwo nzaba ndi i Kigali, nzanasinya amasezerano ya gisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda. Uwo ari we wese uzatera kimwe mu bihugu byacu, azaba atangaje intambara ku bihugu byacu byombi.”

Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda i Kigali rwaje rukurikira inama nyinshi zo mu rwego rwo hejuru zimaze iminsi zihuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zirimo iheruka guhuriza impande zombi i Mbarara ku wa Gashyantare.

Muri iyi nama yigaga ku mutekano wambukiranya imipaka, abayitabiriye bigiraga hamwe uko bakoroshya urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibicuruzwa hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi nanone ruje mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na bimwe mu bihugu byo mu karere, by’umwihariko hagati yarwo na RDC ikomeje intambara n’umutwe wa M23.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kotswa igitutu n’ibihugu byiganjemo iby’amahanga kubera iyi ntambara, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari muri bake bakunze kujya ku ruhande rw’u Rwanda agasaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu mishyikirano n’uriya mutwe.

Gen. Muhoozi ku rundi ruhande we yakunze kugaragaza ko ashyigikiye imiyoborere ya Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nka ‘Uncle’ we.

Byitezwe ko mu gihe amasezerano y’igihango hagati ya RDF na UPDF yaba ashyizweho umukono, yashimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bwakunze kurangwa n’amateka agoye mu myaka yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *