Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda Ahmed Napoleon Mbonyunkiza wari warakatiwe n’Urukiko Gacaca, akaza guhanwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo amakuru avuga ko arangije igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ahmed Napoleon Mbonyunkiza yaciriwe urubanza n’Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda muri 2007, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha Bukuru bushimira ubufatanye bw’inzego z’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, uyu mugabo yakiriwe n’abashinzwe umutekano nyuma yo gushyikirizwa n’abo ku ruhande rwa Amerika bari bamuherekeje yambitswe amapingu mu ntoki.
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…