Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye ahitamo kwerekeza gukina shampiyona yo muri Aziya (Saudi Pro League) avuye muri Real Madrid aho kuguma ku Mugabane w’i Burayi, ari urukundo akunda iy’ikipe y’ikigugu i Burayi.
Mu mwaka w’imikino 2023-24, ni bwo Benzema yafashe icyemezo cyo gutandukana na Real Madrid yo muri Espagne, maze yerekeza muri Al-Ittihad ikina shampiyona ya ‘Saudi Pro League.’ Ni icyemezo yafashe mu buryo bwatunguye benshi, cyane bamwe babonaga agifite imbaraga zo gutanga byinshi mu makipe akomeye i Burayi.
Ubwo yagiraganaga ikiganiro n’umunyamakuru, Edu Aguirre, yavuze ko kimwe mu byatumye afata uyu mwanzuro watunguye benshi akerekeza gukina muri Aziya, ari uko yanze gukina aho yazaba ahanganye na Real Madrid kandi ari ikipe imuba ku mutima kandi ko yifuzaga kuhava agifite imbaraga n’agaciro.
Ati “Icyemezo cyo kujya muri Saudi Pro, byari uko nifuzaga kuva muri Real Madrid nkiri ku gasongero. Kandi sinifuzaga gukina mpanganye na Real Madrid mu buzima bwanjye.”
Uyu rutahizamu abajijwe icyo yabwiye Florentino Perez ufatwa nk’Umuyobozi w’ibihe byose wa Real Madrid ubwo yari agiye kuyivamo, yasubije ko yagombaga no gusigira inshingano abato na bo bakagaragaza ubushobozi bwa bo.
Ati “Florentino Perez ni we muntu wa mbere nahamagaye ubwo nafataga icyemezo cyo kuva muri Real Madrid. Nta bwo yabyumvaga. Naramubwiye ko aba bato, Vinicis na Rodrygo, biteguye.”
Mu mwaka ushize w’imikino, Benzema yatsindiye Al-Ittihad ibitego icyenda mu mikino 21 mu gihe muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, amaze gutsinda 16 mu mikino 20.
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…