MU MAHANGA

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma Denis, ukorera ku Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Kaweweta, yarashe umukobwa w’umukunzi we, Kebirungi Kella Adyeeri aramwica bikaba byarabereye ku ishuri rya Nakaseke.

Amakuru abanza yerekana ko ukekwaho icyaha yishe nyakwigendera kandi bari basanzwe babana, kandi kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere, hari habayeho gutongana mu rugo rwabo kuko ngo nyakwigendera yari yanze gutegura amafunguro.

Ikindi kivugwa ni uko bigeze mu masaha ya Saa cyenda, nyakwigendera yasohotse mu nzu yabo yiruka mu gihe ukekwaho icyaha yari amukurikiranye afite imbunda ya SMG maze arasa nyakwigendera ku mutwe, ahita apfa.

Ako kanya nkuko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, ngo uyu musirikare yahise ahindukiza imbunda arayitunga ngo yiyahure; ku bw’amahirwe yirasa ku kananwa ntiyapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu karere, Sam Twineamazima yemeje ibyabaye.

Abapolisi bakiriye amakuru yatanzwe n’umunyamakuru, bahise bagera ahabereye ibi; bandika icyaha cy’ubwicanyi binyuze mu kurasa no gushaka kwiyahura, kandi humvwa abatangabuhamya bari bahari.

Ukekwaho icyaha yajyanwe ku kigo nderabuzima cya gisirikare cya Kaweweta IV kugira ngo avurwe, umurambo w’umugore we ujyanwa mu bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo ukorerwe ibizamini.

Christian

Recent Posts

Amerika yohereje Ahmed Napoleon wasize akoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…

16 minutes ago

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

7 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

8 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

11 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago