Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano yerekeye abimukira ibihugu byombi byari byarasinyanye.
Londres yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko yishyuza u Bwongereza miliyoni 50 z’ama-Pounds (Frw miliyari 89).
Ni nyuma yo kubushinja kwica amasezerano y’icyizere ibihugu byombi byari byaremeranyijeho, ubwo amasezerano byari byarasinyanye yahagarikwaga n’ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yanditse ko u Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda guhara amafaranga yagombaga kwishyurwa bucece, rubyemera kubera umubano mwiza n’icyizere impande zombi zari zifitanye ariko u Bwongereza bubirengaho.
Ati “U Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda guhara aya mafaranga bucece, hashingiwe ku cyizere n’umubano mwiza twari dusanganywe hagati y’ibihugu byombi. Ariko u Bwongereza bwangije iki cyizere binyuze mu gufatira u Rwanda ibihano bidafite ishingiro bigamije guhungabanya umutekano wacu hamwe n’imvugo rutwitsi zidafite ishingiro za Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins of Highbury.”
“Ubu rero turi gukurikirana ayo mafaranga kuko u Bwongereza buyatugomba mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko “nta yandi mafaranga ajyanye n’iyi gahunda azongera kwishyurwa ndetse u Rwanda rwanze kwishyurwa amafaranga y’inyongera.”
U Rwanda rwari rwishyuje u Bwongereza ariya mafaranga, nyuma y’uko iki gihugu gihagaritse inkunga cyarugeneraga kirushinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Bwongereza n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze guhakana guha ubufasha uriya mutwe kuri ubu ugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Amakuru avuga ko kugeza muri Gashyantare 2024, u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 220 z’ama-Pound, hakaba hari hasigaye kwishyurwa izindi nshuro eshatu aho muri Mata 2024 hagombaga kwishyurwa miliyoni 50 z’ama-Pound, muri Mata 2025 hakishyurwa andi miliyoni 50 z’ama-Pound no muri Mata 2026 hakazishyurwa andi miliyoni 50 z’ama-Pound.
Makolo ati “U Rwanda rwamenyesheje Guverinoma y’u Bwongereza ko rwishyuza miliyoni 50 z’ama-Pound akubiye mu masezerano agenga gahunda y’abimukira n’imishinga y’iterambere.”
Imibare y’inzego zishinzwe abimukira mu Bwongereza igaragaza ko mu 2024 abimukira binyijiye mu gihugu binyuranye n’amategeko banyuze mu nzira z’ubwato buto barenga 36.816 barimo abarenga 23.000 binjiye nyuma ya Nyakanga 2024 ubwo Starmer yari amaze kujya ku butegetsi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…