Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, Akagari ka Nyagishubi, Umudugudu wa Kabere, akekwaho guhinga urumogi iwe mu rugo, aho yasanganywe ibiti 10.
Ibi byabaye mu masaha yo ku manywa zo kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, ubwo Polisi yamugwaga gitumo mu rugo iwe.
Abaturage bavuga ko babonye Polisi ije gukora umukwabu mu rugo rwa Hitimana Emmanuel, basanga muri urwo rugo yarahahinze urumogi, ndetse ibiti byarwo bitohagiye.
Bivugwa kandi ko hari abaturage bari bazi ko aruhinga, bakaba ari na bo batungiye agatoki Polisi ikaza kumufata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, wemeje aya makuru yavuze ko kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.
Ati “Akekwaho guhinga urumogi iwe mu rugo aho twasanze hahinzemo ibiti 10 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi.
SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage bakijandika mu byaha kubireka kuko ngo nta kibi bazakora ngo kibure kumenywa, kandi ko bazabihanirwa n’amategeko.
N’ubwo bimeze bitya ariko, haracyari abaturage biyumvisha ko guhinga urumogi byaba bisigaye byemewe kuri buri wese, nyuma y’iteka rya Minisitiri ryasotse mu 2021, mu gihe nyamara kubikora bisaba uruhushya rwemewe rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bakubahiriza amabwiriza n’amategeko bibigenga.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…