Perezida Tshisekedi yagize Karawa Dengamo guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugirango yongere imbaraga zo guhangana na M23 kugeza ubu ifite mu maboko iyi ntara.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, atangarijwe kuri radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNC) ko uyu Karawa wari usanzwe ari komiseri muri Polisi y’igihugu yagizwe Visi-Guverineri.ku muyoboro w’igihugu
Karawa Dengamo azasimbura Komiseri Romuald Ekuka wari kuri uyu mwanya mbere y’uko umujyi wa Goma wigarurirwa na M23.
Mbere yo kugirwa umuyobozi wungirije mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Louis Segond Kawara yari umuyobozi wa polisi mu gace ka Mai-Ndombe. Umwaka ushize, Inteko y’Intara ya Maï-Ndombe yari yasabye ko ihabwa umuyobozi utari umusivili niko kumuha izo nshingano.
Byitezwe ko Komiseri Louis Second Karawa Dengamo, azifatanya na guverineri mukuru w’iyi Ntara Jenerali Majoro Somo Kakule Evariste wasimbuye kuri uyu mwanya Maj.Gen. Chilimwami Nkuba nyuma y’uko yiciwe ku murongo w’urugamba,kuyobora iyi ntara.
Bakaba bazayobora iyi ntara mu gihe ibiro byabo biri muri teritwari ya Beni.
Tshisekedi ashyizeho izi mpinduka mu rwego rwo kongera gushaka kwigarurira intara ya Kivu ya ruguru kugeza ubu iri mu maboko ya AFC/M23 cyo kimwe n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid washakanye na Miss Iradukunda Elsa amakuru aravuga ko yafatiwe…
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere…
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…