MU MAHANGA

Abanenze ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bahamagajwe

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Werurwe, abayobozi benshi banenze bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka ry’abaturage riharanira iterambere (PPRD) risanzwe riyobowe Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamagajwe n’Umushinjacyaha wa gisirikare.

Advertisements

Mu bantu bahamagajwe harimo Visi-Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Umunyamabanga Uhoraho w’iri shyaka, Ramazani Shadary, n’umwungirije, Ferdinand Kambere.

Ukurikije ubutumire bushobora gusomwa ku mbuga nkoranyambaga, barahamagarirwa kugira ibyo basobanurira ubutabera, nta yandi makuru arambuye.

Icyakora, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya minisiteri y’ubutabera, aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakekwaho kuba bafitanye isano n’ihuriro rya AFC/M23.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, abayobozi bakuru b’iri shyaka bahamagajwe babujijwe kuva ku butaka bw’igihugu, kugeza babimenyeshejwe.

Ubu butumire bw’ubucamanza buje mu mu gihe umwuka wa politiki utoroshye hagati y’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’inteko ishinga amategeko.

Mu minsi mike ishize, Perezida Félix Tshisekedi na Minisitiri Jean-Pierre Bemba bashinje ku mugaragaro Joseph Kabila, umuyobozi wa PPRD, kuba ari bo bari inyuma y’ibitero by’inyeshyamba za M23 na AFC mu burasirazuba bwa DRC, ariko kandi banashinze umutwe w’inyeshyamba za Mobondo, ukorera muri Grand Bandundu.

Joseph Kabila ntavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi uyoboye RD Congo kuri ubu
Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD, Ramazani Shadary yahamagajwe ku buyobozi bwa Tshisekedi
Visi-Perezida wa PPRD, Aubin Minaku yahamagajwe nawe

Christian

View Comments

  • Nagewe birancanze harya nigute umusivire ahamagazwa n'inkiko za gisirikari?
    Murakoze

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago