Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Santere ya Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bafashe Nyabiondo nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’umutwe wa APCLS ukorana n’ingabo za Leta ya RDC, kuva mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2025.
Umwe mu bayobozi bo muri Segiteri Osso-Banyungu iherereyemo iyi santere, Kipanda Biiri, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ati “M23 yafashe Nyabiondo kuva Saa Tanu, nyuma y’imirwano.”
Abaturage benshi bo muri Nyabiondo bahunze imirwano yahabereye, berekeza mu bice bitekanye byo mu burengerazuba birimo Kashebere.
Nyabiondo iri mu marembo ya Teritwari ya Walikale ifatwa nk’ibirindiro bikuru by’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya RDC nka NDC-R ya Guidon Shimiray Mwissa wiyita ‘Général’.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu…
Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yatangaje ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabakozeho cyane…
Abanyakenya biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo ndetse bagerageza kwibasira inyubako z’itorero Jesus Winner Ministry bariziza amafaranga…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasubije umunyamakuru Mario Nawfa mu kiganiro 69 ‘𝕏…
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Werurwe, abayobozi benshi banenze bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi…
Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid washakanye na Miss Iradukunda Elsa amakuru aravuga ko yafatiwe…