MU MAHANGA

M23 yakubise inshuro ingabo z’u Burundi ifata agace bari barakabye

Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation yagoye ingabo z’u Burundi byatumye zihitamo kwiruka nkuko abaturage baturiye ahabereye imirwano babivuze aho bameje ko ingabo M23 yakoresheje muri iyi mi rwano zidasanzwe kuko byagoranye ko hagira ubasha kuzitambika.

Amakuru dukesha Bwiza ivuga ko M23 yabanje kwinjira muri teritwari ya Mwenga, nyuma bikaza kuvuga ko yasubiye inyuma, M23 yaje kureka inzira inyura Mwenga ahubwo ikikira uwo muhanda yerekeza Kaziba ibarizwa muri teritwari ya Walungu. Iyi kaziba ifite kugira imisozi ireba ikibaya cya Ruzizi, Mwenga, Uvura na Fizi.

Amakuru yamenyekanye ni mugoroba ko M23 yamaze gufata Kaziba iyirukanyemo ingabo z’ u Burundi zari zihafite ibirindiro. Aha kandi urebye amayeri yakoreshejwe neza, M23 bivugwa ko yambaye imyenda isa n’iyingabo z’Abarundi byahesheje inzira ishobora kwifashisha igiye Uvira cyangwa Fizi utiriwe ikoresha inzira y’umuhanda isanzwe.

Ni n’agace gahanamiye ikibaya cya Ruzizi, bivuze ko M23 yaba yafashe aka gace kugirango kayifashe kugenzura iki kibaya no kugira inzira ziyerekeza muri izi teritwari zombi kandi bishobora kuyifasha kubasha kugenzura n’utundi duce turimo abo bahanganye. Ikindi n’uko aka gace kari ku misozi iri hejuru ya Uvira, muri rusanze kagenzura ibice byinshi.

Mu busesenguzi twakoresha, urebye ikigenderewe kuri M23 n’uko kugera Kiziba kwabo, bigaragara ko baciyemo umwanzi wabo ibice bibiri kimwe cyasigaye za kamituga kiri kuzenguruka n’abava Minembwe n’abandi bava Walungu. Aha ukaba wavuga ko iyi Kamituga irazengurutswe ubu n’ingabo za M23 nyuma yuko ihuye na Twirwaneho.

Benshi mu bakurikirana iyi ntambara umunsi ku wundi, bemeza ko M23 yaba yakoze amayeri icamo ibice umwanzi wabo mu kumuzana mu mirwano bamuvana mu Mujyi wa UVIRA kugirango ikibuga cy’intambara ahanini kize inyuma y’umujyi. Ibi si ubwa mbere M23 yabikora kuko yabikoze mu bice bya Sake n’ahandi henshi hatandukanye harimo na za Kanyabayonga.

Ibi kandi bibaye mugihe ku munsi w’ejo M23 yafashe utundi duce tw’ingenzi muri Masisi.

Christian

Recent Posts

UEFA Champions League: PSG yasezereye Liverpool, Bayern Munich, Barcelona na Inter Milan zigera muri ¼

Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino…

1 hour ago

Manchester United igiye kubaka Stade izaba ari ya mbere mu Bwongereza yakira abantu benshi

Ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bugiye kuvugurura Stade ya Old Trafford ikazajya yakira abantu…

24 hours ago

Sandra Teta yatatse ibyiza umugabo we Weasel n’ubwo ahora amukubita

Umunyarwandakazi Sandra Teta wihebeye Weasel ukomoka muri Uganda yongeye kuvuga ko yihebeye kandi bigoye kureka…

1 day ago

Perezida Kagame yahamije ko Congo ifite ubutunzi bwinshi bityo itagakwiriye gusabiriza

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itakabaye yirirwa…

1 day ago

Abifuza guhindurirwa ifoto iri ku ikarita y’indangamuntu basubijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu…

2 days ago

Muhire Kevin yahishuye icyatumye umusaruro uba muke mu mukino wabahuje na APR Fc

Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yatangaje ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabakozeho cyane…

2 days ago