Ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bugiye kuvugurura Stade ya Old Trafford ikazajya yakira abantu ibihumbi 100 bicaye neza.
Ni ibikorwa byo kubaka Stade ya Manchester united ikina mu cyiciro cya mbere cy’Ubwongereza yagiye inengwa n’abakunzi b’ikipe kuko itaro ijyane n’igihe, mugihe cy’imyaka itanu ikazaba imaze kuzura.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Werurwe 2025, hashyizwe hanze amafoto y’igushushanyo mbonera kizaba kigize iyi Stade izaba ijyanye n’ibyifuzo by’abafana bagiye bayinenga mu bihe byashize.
Sir Jimmy Ratcliffe bafite ikipe ya Manchester united kuri ubu bavuze ko bashaka kubaka Stade ya Old Trafford ikajyana n’igihe ikajya yakira abantu ibihumbi 100 bicaye neza ariko kandi bikajyana no kongera umusaruro w’ikipe wasubiye inyuma bigaragara mu myaka 10 ishize.
Yagize ati “Turashaka kubaka Stade ya Old Trafford. Turizera ko izaba ari mu nziza ku Isi izaba ifite.”
Yongeyeho ati “Stade ya Old Trafford imaze imyaka 115, ntijyanye n’igihe niyo mpamvu dukwiriye gushaka uko twubaka ibigezweho kandi turizera ko izaba ari imwe mu zigezweho ku rwego rwaza Arena.”
Imirimo yo kubaka iyi Stade nk’uko biteganyijwe gutangira mu mwaka utaka ikazuzura mu myaka itanu, ngo izatwara miliyari 9 z’amadorari ikazatanga akazi ku bakozi barenga ibihumbi 92000.
Ikipe ya Manchester united ni imwe mu makipe akina shampiyona y’u Bwongereza ifite amateka ahambaye ku Isi muri rusange, ikaba yakirira imikino yayo ku kibuga cyitwa Old Trafford gusa kikaba kitajyane n’igihe.
Old Trafford isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 74310 bicaye neza, nk’uko yagiye igendaga ivugururwa.
Hari mu mwaka 1909 ubwo Old Trafford yatangiraga kubakwa, muri uwo mwaka ikaba yaratwaye ibihumbi 90,000 by’amapawundi.
Iyi Stade yatashywe ku mugaragaro mu mwaka 1910 mbere y’intambara ya mbere y’Isi, kuri ubu ikaba igenda inengwa mu buryo bw’isuku nke yayirangwagamo, aho kenshi wasangaga n’imbeba ari zimwe mu zibasiye iyi Stade. Ibintu bitashimishaga abakunzi b’iy’ikipe yubatse izina.
Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino…
Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation…
Umunyarwandakazi Sandra Teta wihebeye Weasel ukomoka muri Uganda yongeye kuvuga ko yihebeye kandi bigoye kureka…
Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itakabaye yirirwa…
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu…
Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yatangaje ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabakozeho cyane…