Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itakabaye yirirwa isabiriza inkunga mu mahanga kandi ifite umutungo kamere mwinshi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfall, Perezida Kagame yabajijwe icyo ibindi bihugu bya Afurika byabuze kugira ngo bigire umuvuduko mu iterambere nk’uwo u Rwanda rufite kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukuru w’Igihugu yasubije ko ibindi bihugu bya Afurika bibaye bikoze nk’uko u Rwanda rwabigenje, byagira umuvuduko w’iterambere urenzeho kuko bifite umutungo kamere mwinshi.
Yagize ati “Abantu ni bamwe ahantu hose. Afurika iracyari inyuma y’indi migabane ariko icyakijije abandi ni cyo cyanakiza Afurika kuko ifite umutungo.”
Perezida Kagame yafatiye urugero kuri RDC, agaragaza ko iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3 n’abaturage barenga miliyoni 100, gifite umutungo mwinshi, ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.
Ati “Fatira urugero ku gihugu nka RDC. Irakize cyane, cyane. Kubera iki igihugu nka kiriya kigomba gusabiriza? Kubera iki? Ndi kwifashisha ibibazo mu kugusubiza, nkwereka ko birebana na politiki n’imicungire, birebana n’ubunyangamugayo turi kuvugaho.”
Perezida Kagame yasobanuye ko Abanyarwanda, Abanya-Sénégal, Abanye-Congo n’abandi Banyafurika, bafite ubushobozi nk’ubw’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi.
Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ikiryamira iterambere rya RDC, asubiza ko ikibazo ari politiki rusange yo ku Mugabane wa Afurika.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gihugu gifite amabuye y’agaciro menshi arimo Coltan. Hari andi mabuye nka Zahabu, Gasegereti na Diamant, gusa iracyaza mu myanya y’imbere mu bihugu bikennye ku Isi.
Muri rusange, umutungo kamere wa RDC ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24$, aho iki gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…