POLITIKE

Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze igihe kinini mu Bubiligi, akora imirimo itandukanye irimo gutwara taxi voiture.

Advertisements

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yatangaje ko uwahoze ari umukoresha wa Félix Tshisekedi yakubiswe n’inkuba ubwo yumvaga ko agiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Mutarama 2019 ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2018. Ni umwanya yari ahataniye na Martin Fayulu na Emmanuel Ramazani Shadary.

Yagize ati “Urabizi ko Félix yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi. Yabaye umushoferi wa taxi, yabaye byinshi nk’ibyo, ariko anafite imyitwarire mibi.”

Perezida Kagame yasobanuye ko mu Bubiligi, Tshisekedi yari yarahawe akazi n’umushoramari ufite iguriro rya pizza, ko kuzigeza ku bakiliya.

Ati “Umugabo wamuhaye akazi, wo mu muryango w’Abataliyani, ubu ni umusaza, yari afite iguriro rya pizza, Félix we yarazitwaraga. Ubwo uyu musaza yumvaga ko Félix yabaye Perezida, yaravuze ati ‘Oh, Mana yanjye! Uyu nguyu?’ Ni nk’aho yavuze ati ‘Uyu muntu utaranakoraga neza akazi ko gutwara pizza yabaye Perezida!’?

Perezida Kagame yatangaje ko igihugu cyiza nka RDC kitakabaye gifite umuyobozi nk’uyu.

Perezida Kagame yahishuye ko Tshisekedi yahawe akazi yari umushabitsi
Tshisekedi yinjiye ku butegetsi bwa RD Congo kuva 2019

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago