POLITIKE

Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze igihe kinini mu Bubiligi, akora imirimo itandukanye irimo gutwara taxi voiture.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yatangaje ko uwahoze ari umukoresha wa Félix Tshisekedi yakubiswe n’inkuba ubwo yumvaga ko agiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Mutarama 2019 ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2018. Ni umwanya yari ahataniye na Martin Fayulu na Emmanuel Ramazani Shadary.

Yagize ati “Urabizi ko Félix yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi. Yabaye umushoferi wa taxi, yabaye byinshi nk’ibyo, ariko anafite imyitwarire mibi.”

Perezida Kagame yasobanuye ko mu Bubiligi, Tshisekedi yari yarahawe akazi n’umushoramari ufite iguriro rya pizza, ko kuzigeza ku bakiliya.

Ati “Umugabo wamuhaye akazi, wo mu muryango w’Abataliyani, ubu ni umusaza, yari afite iguriro rya pizza, Félix we yarazitwaraga. Ubwo uyu musaza yumvaga ko Félix yabaye Perezida, yaravuze ati ‘Oh, Mana yanjye! Uyu nguyu?’ Ni nk’aho yavuze ati ‘Uyu muntu utaranakoraga neza akazi ko gutwara pizza yabaye Perezida!’?

Perezida Kagame yatangaje ko igihugu cyiza nka RDC kitakabaye gifite umuyobozi nk’uyu.

Perezida Kagame yahishuye ko Tshisekedi yahawe akazi yari umushabitsi
Tshisekedi yinjiye ku butegetsi bwa RD Congo kuva 2019

Christian

Recent Posts

UEFA Champions League: PSG yasezereye Liverpool, Bayern Munich, Barcelona na Inter Milan zigera muri ¼

Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino…

15 hours ago

M23 yakubise inshuro ingabo z’u Burundi ifata agace bari barakabye

Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation…

2 days ago

Manchester United igiye kubaka Stade izaba ari ya mbere mu Bwongereza yakira abantu benshi

Ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bugiye kuvugurura Stade ya Old Trafford ikazajya yakira abantu…

2 days ago

Sandra Teta yatatse ibyiza umugabo we Weasel n’ubwo ahora amukubita

Umunyarwandakazi Sandra Teta wihebeye Weasel ukomoka muri Uganda yongeye kuvuga ko yihebeye kandi bigoye kureka…

2 days ago

Perezida Kagame yahamije ko Congo ifite ubutunzi bwinshi bityo itagakwiriye gusabiriza

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itakabaye yirirwa…

2 days ago

Abifuza guhindurirwa ifoto iri ku ikarita y’indangamuntu basubijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu…

2 days ago