INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame azasura abaturage b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu i Gahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho azaganira n’Abaturage b’Umujyi wa Kigali mu ruzinduko rwa mbere rwo gusura Abaturage nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize wa 2024.

Advertisements

Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwayo rwa X watangaje ko Umukuru w’Igihugu azasura abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025 kandi ko Abaturage bose batumiwe.

Mu butumwa bwawo wagize uti “Banyakigali, muraho! Nk’uko yadusezeranyije kuzagaruka vuba, Perezida wacu azadusura ku wa 15 Werurwe 2025 kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.’’

Abanya-Kigali basabwe kuzaseruka ari benshi bakamwakira, banamwereka urugwiro.

Ubwo butumwa bukomeza buti “Tuzazinduke, tumwakirane urugwiro, dukomeze kwiyubakira #KigaliYacu n’u Rwanda twifuza. Imvugo ni yo ngiro.’’

Iki gikorwa cyahawe inyito yo #KwegeraAbaturage, mu gusobanura ko ari igikorwa Perezida Kagame azahuriramo n’abaturage bakagirana ibiganiro biganisha ku iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Kagame agiye gusura Akarere ka Kicukiro nyuma y’uko ari ko yasorejemo ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ku wa 13 Nyakanga 2024.

Icyo gihe yabwiye abari kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ko yanyuzwe n’urukundo bamweretse aho yanyuze hose mu bikorwa byo kwiyamamaza maze avuga ko Abanyarwanda bose ari Inkotanyi.

Yagize ati “Kagame ni mwe, namwe muri Kagame. Kandi twese turi FPR, turi inkotanyi ndetse tukaba n’intare twese.”

Yavuze ko urugendo rw’ibyagezweho mu myaka 30 atari imibare ahubwo ari igihamya ko u Rwanda rwongeye kuba urw’Abanyarwanda bose.

Yakomeje ati “Ibyari inyeri byabaye inyanja.”

Kicukiro igiye kuba Akarere ka mbere, Perezida Kagame agiye gusura mu bikorwa byo kwegera abaturage, nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029.

Ubutumwa bwatangajwe n’Umujyi wa Kigali ku Ruzinduko rwa Perezida wa Rekubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago