POLITIKE

Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinangira ibiganiro n’umutwe wa M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, biteganyijwe i Luanda muri Angola.

Ibiro bya Perezida wa Angola unasanzwe ayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu ijoro ryo ku wa 11 Werurwe byatangaje ko ibi biganiro bizatangira mu cyumweru gitaha, ku wa 18 Werurwe 2025.

Byagize biti “Leta ya Angola iramenyesha abantu bose ko intumwa za RDC n’iza M23 zizatangira ibiganiro by’amahoro tariki ya 18 Werurwe, mu mujyi wa Luanda.”

Umuvugizi wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, Tina Salama, ku wa 12 Werurwe yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko ubutegetsi bwabo bwahawe ubutumire bwo kujya muri ibi biganiro, gusa ngo ntiburemeza niba buzabyitabira.

Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini burahira ko butazigera buganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ugirira nabi abaturage. Ibyo M23 yarabihakanye, isobanura ko ahubwo irinda umutekano w’abaturage.

Nyuma y’itangazwa ry’igihe ibi biganiro bizatangira, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bari biteguye gutsinda Tshisekedi mu rwego rwa gisirikare kugeza yemeye ibiganiro by’amahoro.

Tina Salama wemeje ko RD Congo itaremeza ibiganiro na M23

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame azasura abaturage b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu i Gahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho…

3 hours ago

U Burusiya bwasabwe guhagarika intambara na Ukraine

Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye…

5 hours ago

Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze…

1 day ago

UEFA Champions League: PSG yasezereye Liverpool, Bayern Munich, Barcelona na Inter Milan zigera muri ¼

Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino…

1 day ago

M23 yakubise inshuro ingabo z’u Burundi ifata agace bari barakabye

Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation…

2 days ago

Manchester United igiye kubaka Stade izaba ari ya mbere mu Bwongereza yakira abantu benshi

Ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bugiye kuvugurura Stade ya Old Trafford ikazajya yakira abantu…

2 days ago