MU MAHANGA

Ubutumwa bw’ingabo za SADC zari muri RDC zasabwe kuhava

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, yashyize iherezo ku butumwa ingabo z’uyu muryango zari zimazemo igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Advertisements

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zari mu burasirazuba bwa RDC kuva muri 2023, aho zari zaragiye gufasha ku rugamba ingabo za kiriya gihugu zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23.

Umwanzuro wa 10 w’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe, uvuga ko iyo nama “yasheshe ubutumwa bwa SAMIDRC inategeka itangira ry’icyiciro cyo gucyura ingabo za SAMIDRC ziri muri Congo”.

SADC igiye gucyura ingabo zayo, mu gihe kuva muri Mutarama ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma yazigoteyeyo; ibyatumye zitongera gusubira gufasha FARDC ku rugamba.

Imirwano y’i Goma kandi yiciwemo ingabo za SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo.

Itangazo ry’uyu muryango rivuga ko uzakomeza gushyigikira RDC mu rugendo rwo kugera ku mahoro arambye no kugira ngo ubusugire bwayo bwubahwe, gusa nanone ukavuga ko ibibazo byo mu burasirazuba bwayo bigomba gukemuka biciye mu nzira ya dipolomasi.

SADC yemeje ko igiye gutangira gucyura ingabo zayo mu byiciro, nyuma y’amasaha make leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago