INKURU ZIDASANZWE

Uruzinduko Perezida Kagame yari kuzagirira I Gahanga muri Kicukiro rwimuriwe muri BK Arena

Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yari kuzagirira mu karere ka Kicukiro I Gahanga kuri uyu wa gatandatu rwimuririwe muri BK Arena ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025.

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azaganira n’Abaturage b’Umujyi wa Kigali kuri Site ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, biravugwa ko, aho byari byateganyijwe kuzakirira Abaturage hahinduwe kubera kutizera ikirere muri iyi minsi hari kugwa imvura kandi ahateguwe hatari hubatse mu buryo bakwizera umutekano w’abazaba bitabiriye mu gihe imvura yagwa.

Uruzindiko rwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, rwimuriwe mu nyubako ya BK Arena, kuko ari ho hashobora kwakira abantu benshi bakaganira n’Umukuru w’Igihugu batuje batikanga imvura.

Uru ruzinduko rwo kuganira n’Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali rwari ruteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, uretse aho byari kuzabera, n’itariki ikaba yahindutse aho Umukuru w’Igihugu azaganirira n’Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiye kugira aganira n’Abaturage nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda nka Perezida, muri Manda y’imyaka 5 (2024-2029) mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize wa 2024, aho atangiriye mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azakomereza no ku zindi Ntara y’Igihugu.

Uruzinduko Perezida Kagame yari kuzagirira mu karere ka Kicukiro rwimuriwe muri BK Arena kuri iki cyumweru

DomaNews

Recent Posts

RDC: Abasirikare bakomeye bashinjwe guhunga urugamba ubwo M23 yafata Goma baburanishijwe

Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kane…

3 hours ago

Ubutumwa bw’ingabo za SADC zari muri RDC zasabwe kuhava

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa…

20 hours ago

Perezida Kagame azasura abaturage b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu i Gahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho…

23 hours ago

Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinangira ibiganiro n’umutwe wa M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe…

1 day ago

U Burusiya bwasabwe guhagarika intambara na Ukraine

Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye…

1 day ago

Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze…

2 days ago