Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ingabo bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi muri Kenya, mu nama yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, ni we wayiyoboye. Bemeranyije ko hakwiye ubufatanye mu gukemura ibibangamiye umutekano.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko muri iyi nama, abaminisitiri bashyigikiye imyanzuro y’abagaba bakuru bo muri EAC n’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) irebana no guhagarika imirwano n’ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi.
Yasobanuye kandi ko baganiriye ku murongo w’ibiganiro bya politiki binyuze mu nzira ya Luanda-Nairobi birebana n’ikibazo cya RDC, bizitabirwa n’abahuza batatu: Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Inama y’abaminisitiri bo muri EAC ibanjirije izabahuza n’abo muri SADC tariki ya 17 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe, aho bazaba baganira ku buryo intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yahagarara.
Ni inama ishingira ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande ziri mu ntambara muri RDC no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.
U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho kugira uruhare ku…
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe…
Mu Rwanda abantu benshi iyo bumvise Republican Guard bahita bumva ari abajepe barinda Perezida wa…
Kuwa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri…
Ebrahim Rasool, wari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo muri Amerika yirukanwe na Leta Zunze Ubumwe za…
Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kane…