INKURU ZIDASANZWE

Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho icyaha cy’iyicarubozo yashyikirijwe u Rwanda

U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.

Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa n’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda. Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n’urukiko mu mizi.

Mu mpera z’ukwezi ku Gushyingo 2024, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore w’umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza, aho aba bana bari barakodesheje Inzu yo kwishimishirizamo mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa Nyarugunga.

Nyuma y’uko y’uko RIB ienye aya makuru hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry’uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha ariko hari n’abandi bagishakishwa harimo Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

DomaNews

Recent Posts

Abaminisitiri bahagarariye ibihugu bibarizwa muri EAC bahuriye mu nama yiga ku mutekano wa RDC

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ingabo bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi muri…

4 hours ago

Kigali: Umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we yarashwe na Polisi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe…

14 hours ago

Menya abayobozi b’intoranwa bakomeye barindwa n’abajepe mu Rwanda

Mu Rwanda abantu benshi iyo bumvise Republican Guard bahita bumva ari abajepe barinda Perezida wa…

15 hours ago

Santrafurika: Aba Polisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’ishimwe

Kuwa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri…

15 hours ago

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yirukanwe

Ebrahim Rasool, wari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo muri Amerika yirukanwe na Leta Zunze Ubumwe za…

16 hours ago

RDC: Abasirikare bakomeye bashinjwe guhunga urugamba ubwo M23 yafata Goma baburanishijwe

Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kane…

2 days ago