INKURU ZIDASANZWE

Kigali: Umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we yarashwe na Polisi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe mugenzi we Bampire Françoise amuteye icyuma mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro ariko nawe ntiyarusimbuka.

Advertisements

Amakuru y’ibanze avuga ko impamvu y’ubu bwicanyi yakoreye mugenzi we itaramenyekana. Gusa nyuma yo gukora ayo mahano, Niyonita yagize imyitwarire y’agasuzuguro, ashaka gutema buri wese wamwegereye, harimo n’inzego z’umutekano zari zije gutabara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko uyu musore yarwanyije abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kumufata, bituma polisi imurasa.

CIP Gahonzire yagize ati: “Yashakaga gutema buri wese umwegereye. Twatangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi.”

Polisi yatangaje ko amakuru arambuye kuri iki kibazo azatangazwa mu masaha ari imbere.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago