Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC ica agahigo ko gusoza imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe.
Ni mu mukino utari woroshye ku mpande zombi wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, muri Petit Stade i Remera.
Ikipe y’Ingabo yagiye gukina ibizi neza ko idakwiriye gukora ikosa ryo gutakaza muri shampiyona kuko yarimaze gutsinda imikino irindwi yose yakinnye.
Ku rundi ruhande, Patriots BBC yo ntabwo yatangiye neza ugereranyije n’umwaka ushize kuko ifite umusaruro uvanze, aho no gutsinda byakunze kugorana.
Umukino watangiye wihuta cyane n’amanota ari menshi kuko Elliot Cole na Aliou Diarra batsindiraga amakipe yombi.
Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwihuta, abakinyi nka na Steve Hagumintwali na Olivier Kamirindi batsinda amanota menshi.
Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, Patriots yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (40-31).
Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 45 kuri 38 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yasubiranye itangira kugarira bikomeye.
Mu minota ya nyuma, Patriots yihagazeho ibifashwamo n’ubunararibonye bw’abakinnyi.
Ku isegonda rya nyuma ry’aka gace, Cole yatsinze amanota ari mu kibuga hagati.
Aka gace karangiye Patriots ikiyoboye umukino n’amabota 56 kuri 49 ya APR.
Agace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakihariye cyane kuko Patriots yari yarushye kubera abakinnyi bake bityo ntibasimburwe.
Habura iminota itatu, Ikipe y’Ingabo yayoboye umukino ku nshuro ya mbere n’amanota (60-59).
Mu masegonda 17 ya nyuma y’umukino, Patriots yarushaga APR BBC amanota abiri (67-68).
Icyakora ku isegonda rya nyuma, Adonis Filer yatsindiye APR BBC amanota atatu yakoze ikinyuranyo, Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 68-67, ishimangira gusoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye.
Aliou Diarra yatsinze amanota menshi muri uyu mukino, angana na 29, Cole Elliott atsinda 26 ku ruhande rwa Patriots BBC.
Undi mukino wabaye ku Cyumweru, Orion BBC yatsinze Espoir BBC amanota 90-63.
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025 imikino ibanza izasozwa, APR BBC izakina na Tigers, mu gihe Patriots BBC izakina na REG BBC, mu mikino isoza ibanza.
Umukuru w'igihugu w'igihugu cy'u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo…
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta…
Ku Cyumweru tariki 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahuye…
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka…
Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari…
Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga…