Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro byagombaga guhuza abayobozi baryo n’aba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe, 2025.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, AFC/M23, yavuze ko iki cyemezo cyatewe n’ibihano byafatiwe abayobozi baryo ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.
Ibi bibaye nyamara ku ruhande rwa Leta ya Congo yarimaze gutangaza ko izohereza abazayihagararira muri ibi biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida wa Leta ya Congo yari yavuze ko iki gihugu kizagira uruhare mu biganiro bya Luanda n’inyeshyamba za M23 (AFC-M23), kabone n’ubwo bikigoye kumenya abazaba bagize intumwa.
Ibiganiro by’amahoro byari byatangajwe na Perezida wa Angola Laurenço nyuma yo guhura na Tshisekedi nawe akabyemera.
Icyo gihe Laurenço ari nawe muhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, yasabye ko impande zose ko zahagarika imirwano, hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza kugira ngo amasezerano agamije amahoro arambye azabashe kubaho.
Umukuru w'igihugu w'igihugu cy'u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo…
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC ica agahigo ko gusoza imikino ibanza ya shampiyona…
Ku Cyumweru tariki 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahuye…
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka…
Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari…
Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga…