Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro byagombaga guhuza abayobozi baryo n’aba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe, 2025.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, AFC/M23, yavuze ko iki cyemezo cyatewe n’ibihano byafatiwe abayobozi baryo ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.
Ibi bibaye nyamara ku ruhande rwa Leta ya Congo yarimaze gutangaza ko izohereza abazayihagararira muri ibi biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida wa Leta ya Congo yari yavuze ko iki gihugu kizagira uruhare mu biganiro bya Luanda n’inyeshyamba za M23 (AFC-M23), kabone n’ubwo bikigoye kumenya abazaba bagize intumwa.
Ibiganiro by’amahoro byari byatangajwe na Perezida wa Angola Laurenço nyuma yo guhura na Tshisekedi nawe akabyemera.
Icyo gihe Laurenço ari nawe muhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, yasabye ko impande zose ko zahagarika imirwano, hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza kugira ngo amasezerano agamije amahoro arambye azabashe kubaho.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…